Languages |Jobs & Tenders |

KWIBARUZA NO KWIFOTOZA KU BANYARWANDA BABA HANZE Y’IGIHUGU

A.  KWIBARUZA

A.1. Kwibaruza bikorwa bite, hehe?

Umunyarwanda uba mu mahanga yibaruriza muri ambasade y`igihugu atuyemo. Iyo aje mu Rwanda ataribaruje muri ambassade, yibaruriza ku Kicaro cya NIDA.

Uwibaruza yuzuza ifishe y`ibarura abanje kwerekana inyandiko zigaragaza ko ari umunyarwanda, inyandiko zigaragaza umwirondoro we n`izgaragaza irangamimerere ye (status).

A.2. N`izihe nyandiko zifashishwa mu kugaragaza ko uwibaruza ari  Umunyarwanda?

-      Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be  (uwibaruza yanditswemo)  yabanjirije ikoreshwa ubu cyangwa fotokopi y`ifishi y`ibarura yayo iriho umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashe;

-      Inyandiko yo guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda yatanzwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka;

-      Urwandiko  rw`abajya mu mahanga rwatanzwe na Repubulika y’u Rwanda;

-      Ikarita y`impunzi yatanzwe mbere y’umwaka 2016 igaragaza ko yari impunzi y’umunyarwanda;

-      Agatabo k’umuryango (Livret de famille) katanzwe n’igihugu atuyemo kagaragaza ko ubwenegihugu bwe ari ubunyarwanda; 

-      Ikarita yatanzwe na Ambassade y’u Rwanda mu Gihugu uwibaruza atuyemo (Consular Card/carte consulaire);

A.3. N`izihe nyandiko zishobora kwifashishwa mu kugaragaza umwirondoro w’uwibaruza?

-      Indangamuntu yose yatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008 ku banyarwanda babaga mu Rwanda bakimukira cyangwa bagahungira mu mahanga;

-      Icyemezo cy’amavuko (Attestation de Naissance/Attestation d’identité complete) cyatanzwe na Repubulika y’u Rwanda mbere y’umwaka wa 2008 ku banyarwanda babaga mu Rwanda bakimukira cyangwa bagahungira mu mahanga batarageza imyaka yo gufata indangamuntu ( imyaka 16 );

-      Inyandiko y`amavuko (acte de naissance/ Birth Certificate) yatanzwe n’Igihugu umuntu yavukiyemo;

-       Indi nyandiko igaragaza umwirondoro w’uwibaruza. (Open for discussion).

A.4. N`izihe nyandiko zigaragaza irangamimerere y`uwibaruza?

-      Icyemezo cyo kuba ingaragu gisabwa umunyarwanda uturutse mu mahanga ufite cyangwa urengeje imyaka 21 y’amavuko cyatanzwe n’igihugu uwibaruza atuyemo.

-      Inyandiko y’ishyingirwa (Acte de marriage/Marriage certificate) isabwa uwashyingiwe  byemewe n’amategeko.

-      Inyandiko yo kwandukuza uwapfuye isabwa umunyarwanda wibaruza igihe uwo baribarashakanye byemewe n’amategeko atakiriho (Acte de décès / Death Certificate).

-      Inyandiko y’ubutane isabwa umunyarwanda wibaruza avuga ko yatandukanye nuwo bashakanye (Attestation de divorce).

N.B:

ü  Indi nyandiko,  igaragaza ubwenegihugu nyarwanda itavuzwe hejuru yakwifashishwa;

ü  Ubaruza umwana we agaragaza inyandiko y’amavuko  ”Acte de Naissance/Birth certificate”  iherekejwe n’urwandiko rw’abajya mu mahanga rw’uwo mwana.

B. KWIFOTOZA                                                             

B.1. Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga bikorerwa he?

-      Kwifotoza ku munyarwanda uba mu mahanga ugejeje igihe bikorerwa ku cyicaro cya NIDA.

-      Uwifotoza asabwa inyandiko zavuzwe haruguru.

B.2. Ni hehe, ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?

-      Kubona indangamuntu bifata iminsi 2, uhereye igihe wafotoreweho, akayifatira ku kicaro cya NIDA.

B.3. Ufata Indangamuntu asabwa iki?

-      Kwishyura amafaranga 500 Frw muri Banki y`abaturage kuri konti N°400.362763510172 cyangwa ku rubuga rw`Irembo Online.

N.B: Umunyarwanda uba mu mahanga udafite inyandiko zisabwa haruguru aca mu kanama nkemurampaka (panel)

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda