Languages |Jobs & Tenders |

Ni hehe ryari wasabira serivise yo gukosoza indangamuntu?

Ukosoza indangamuntu ye agana umurenge atuyemo akabifashwamo n`ushinzwe irangamimerere.

Ufite impamvu yihutirwa, serivisi ayiherwa ku Murenge wa Niboyi akakirwa n`abakozi ba NIDA bahakorera.

Amasaha ya serivisi ni ayahe?

Ni kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, saa mbiri (08:00am) kugeza saa sita (12:oopm).

 

N`izihe nyandiko zisabwa?

1. Imwe muri izi nyandiko ishobora kwifashishwa mu  gukosoza amazina ya nyir’ubwite:

  • Inyandiko y’ amavuko yatanzwe mu minsi 30 uhereye igihe  umwana yavukiye;
  • Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be (handitswemo izina ry’ukosoza) yabanjirije ikoreshwa ubu cyangwa fotokopi y`ifishi y`ibarura yayo iriho umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashi;
  • Agatabo k`umwimerere k`ishyingirwa igihe kanditsemo abana gaherekejwe n’ikindi cyangombwa icyo ari cyo cyose cyatanzwe mbere ya 2008;
  • Urwandiko rw`abajya mu mahanga rw’u Rwanda;(passport)
  • Uruhushya rw'inzira (Laissez passer) rwatanzwe na Leta y'u Rwanda mbere ya 2008;
  • Icyemezo cy`uwahawe ubwenegihugu (nationality Certificate);
  • Ifishi y'amanota y’umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) ku batangiye amashuri abanza mbere ya 2008;
  • Igazeti ya Leta ku muntu wahinduye izina/amazina  mu buryo bwemewe n’amategeko;
  • Ifishi ya batisimu iriho kashe n`umukono by`ubishinzwe, ku muntu wabatijwe ataruzuza imyaka itandatu y'amavuko;
  • Ifishi y’inkingo umuntu yakingirizwagaho akivuka hamwe n’ icyangombwa kiriho ifoto ye;
  • Umwanzuro w’ urukiko uriho kashi mpuruza ku basaba gusubizwa amazina bahoranye kera (harmonization des noms) uherekejwe n’ ibyangombwa bya kera umuntu afiteho iryo zina/amazina hamwe n'ibyangombwa yaje gukoresha ritariho;

       Icyitonderwa:

  • Ifishi y'amanota ya REB ntikoreshwa mu gukosora amazina yose, igihe umuntu ashaka gukosoza amazina     ye yose yitwaza indangamuntu y’ ababyeyi be ya kera yanditsemwo n’ ikindi cyangombwa kiriho ifoto ye.        
  • Ku wongezamo izina mu mwirondoro we (izina atahawe n’ ababyeyi mu minsi 30 akivuka), abanza       kurisaba    Minisiteri y’ ubutabera ryamara gusohoka mu igazeti ya leta akayizana kugirango ryongerwemo.

2.   Imwe muri izi nyandiko/Icyemezo ishobora kwifashishwa mu  gukosoza  amazina                         y’ababyeyi:

  •  Impapuro z`icarubanza z`ikirego gisaba gukosorerwa amazina y’ababyeyi mu irangamimerere ye.
  •  Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be (ukosoza agomba kuba yanditswemo)  yabanjirije ikoreshwa ubu cyangwa fotokopi y`ifishi y`ibarura yayo iriho umukono    w’Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashe;

3.  Imwe muri izi nyandiko /Icyemezo ishobora kwifashishwa mu  gukosoza  amatariki                      n’imyaka y’amavuko

  • Indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be ya kera (ukosoza agomba kuba yanditswemo);
  • Fotokopi y`ifishi y`ibarura y’indangamuntu ya nyir’ubwite cyangwa iy’umwe mu babyeyi be yabanjirije ikoreshwa ubu(ukosoza agomba kuba yanditswemo) iriho umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na kashe;
  • Ifishi ya batisimu iriho umukono na kashe  by`ubishinzwe (ku muntu wabatijwe atarengeje imyaka itandatu y’amavuko); iyo fishi igomba kuba yaranditswe umwana akibatizwa;
  • Fotokopi y’ipaji yo mu gitabo umwana yanditswemo akibatizwa (ku muntu wabatijwe atarengeje imyaka itandatu y’amavuko) iriho umukono na kashe by’ubishinzwe ku batabasha kubona ifishi y’ umwimerere;
  • Ifishi y’urukingo yakozwe umwana agifata urukingo rwa mbere;
  • Inyandiko y’amavuko (acte de naissance) yahawe mu minsi 30 uhereye igihe umwana yavutseho, ;
  • Urwandiko rw’abajya mu mahanga (passport) rwatanzwe na Repubulika y'u Rwanda;
  • Fotokopi y’ igitabo cyandikwamo abanyeshuri biga mu mashuri abanza (registre nominatif des élèves)mu gihe kigaragaramo umwirondoro w’ ukosoza; kigomba kuba kiriho umukono na kashe by`ikigo.

       Icyitonderwa: Ku bakosoza itariki n’ukwezi gusa aho ku indangamuntu hagararaga itariki ya mbere     z`ukwezi kwa mbere: 1/1 (bazana Icyangombwa icyo ari cyo cyose kigaragaza igihe yavukiye).

4.   Imwe muri izi nyandiko/Icyemezo ishobora kwifashishwa mu  gukosoza  cyangwa                       guhindura irangamimerere(marital status):

  • Ku wasezeranye byemewe n’ amategeko (married) azana inyandiko y’ ishyingirwa/agatabo k’ishyingirwa  n’ifishi ihindura irangamimirere iriho umukono na kashe by’ Umurenge yasezeraniyemo;
  • Ku watandukanye, azana umwanzuro w’ urukiko w’ubutane uriho kashe mpuruza n’ ifishi ihindura irangamimerere iriho umukono na kashe by’umurenge yari  yarasezeraniyemo;
  • Ku wapfakaye, azana icyemezo cy’uko yapfakaye (attestation de veuvage) n’ifishi ihindura irangamimerere iriho umukono na kashe by’umurenge.
  • Ku muntu uvuga ko ari ingaragu kandi bigaragara mu bubiko bwa NIDA ko yashatse, yatandukanye cyangwa yapfakaye yerekana umwanzuro w’urukiko uriho kashe mpuruza uhamya irangamimerere rye.

5.  Imwe muri izi nyandiko / Icyemezo ishobora kwifashishwa mu  gukosoza aho umuntu                  yavukiye:

  • Icyangombwa icyo ari cyo cyose kigaragaza aho umuntu yavukiye (passport; laissez –passer, etc)
  • Icyemezo cy’amavuko (attestation de naissance).

6.  Guhindura ifoto iri ku ndangamuntu

Kugira ngo umuntu ahindurirwe ifoto iri ku ndangamuntu hasabwa kuba byibuze ifite inenge imwe muri  izi zikurikira:

  •   Kuba ifoto itagaragaza neza ibice byo mu maso he (amaso, umunwa, amazuru cyangwa amatwi);
  •   Kuba barafotoye umuntu araramye cyangwa yubitse umutwe;
  •   Kuba ifoto ari ntoya cyane ku buryo utapfa kumenya nyirayo;
  •   Kuba ifoto ari nini cyane bikabije;
  •   Kuba ifoto ye itabona nagato (flou);
  •   Kuba afite isura iriho igipfuko (kubakoze impanuka);
  •   Kuba yarifotoje afite ibibari nyuma akabyivuza agakira;
  •   Kuba yarifotoje yambaye amadarubindi(lunettes);
  •   Kuba yarifotoje afite umurari nyuma akawivuza;
  •   Kuba yarifotoje yambaye igitambaro mu mutwe;
  •   Kuba umuntu yarakoze impanuka isura ye igahinduka.

 

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda