Languages |Jobs & Tenders |

Umunyarwanda wese watakaje cyangwa wibwe indangamuntu ye asabwa gusaba isimbura iya mbere mu gihe kitarenze iminsi 60.

  • Ni uruhe rwego rushinzwe gutanga  Indangamuntu isimbura iyatakaye cyangwa iyibwe?

  Indangamuntu isimbura iyibwe cyangwa iyatakaye isabirwa mu rwego rushinzwe gukora indangamuntu muri NIDA.

  • Nihe ushobora gusabira serivise mu gihe wataye cyangwa wibwe indangamuntu?

 Mu bisanzwe uwataye cyangwa wibwe indangamuntu asabira iyisimbura ku Murenge atuyemo.

 Mu gihe usaba indangamuntu afite ikibazo kihutirwa abigaragaje, ashobora gusabara indi ndangamuntu  ku  Murenge wa Gitega, akakirwa n`abakozi ba NIDA bahakorera.

 Usaba indangamuntu isimbura iyibwe cyangwa iyatakaye ashobora no guca ku rubuga Irembo .

  • Ni izihe nyandiko usabwa?

Icyangombwa gitangwa na Polisi y’Igihugu y`u Rwanda kigaragaza ko yataye cyangwa yibwe indangamuntu;

Inyemezabwishyu y`amafaranga 1500 Fr yishyuriwe kuri Banki y`abaturage, Konti numero 400.362763510172 cyangwa yishyuwe  ku rubuga rw`Irembo.

  • Ni ryari, hehe wahabwa iyo service?

Uwataye cyangwa wibwe indangamuntu asabira iyindi mu Murenge wa Niboyi. 

Guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, saa moya (07: am) kugeza saa sita (12:00pm).

  • Nyuma yo gutanga ibisabwa, umuntu ahabwa indangamuntu yasabye mu gihe kingana gute?

Ku munyarwanda uba hanze (diaspora) ayibona mu minsi 2

Umunyarwanda uba mu gihugu ayibona mu mezi 2, akayifatira aho yibarurije.

  • Umunyarwanda uba hanze (Diaspora) asabira he serivise?

Umunyarwanda uba hanza wataye cyangwa yibwe indangamuntu azana icyemezo cya polise y`u Rwanda cyangwa icyemezo kigaragaza ko yataye/yibwe indangamuntu cyaturutse mu gihugu abamo, yitwaje inyemezabwishyu ya 1500Frw yishyuriwe ku rubuga rw`Irembo  cyangwa kuri Banki y`abaturage konti numero 400.362763510172.

 

 

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda