Languages |Jobs & Tenders |

GUFATA INDANGAMUNTU BWA MBERE BISABA IKI?

Indangamuntu y'u Rwanda ihabwa umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw`ikoranabuhanga bwa NIDA.

   Asabwa iki?

-  icyangombwa kiriho imyirondoro ye (ikarita y`ishuri, ikarita y`ubwishingizi cyangwa ibyangombwa bitangwa n`Umurenge , Icyemezo gisimbura indangamuntu.

-  Kwishyura amafaranga 500 Frw muri Banki y`abaturage kuri konti N°400.362763510172 cyangwa ku rubuga rw`Irembo.

- Hanyuma akifotoza

Kwifotoza bikorerwa he, ryari?

-  Buri mwaka haba NIDA itegura igikorwa cy`ifotora rusange mu Mirenge yose igize igihugu, uwifotoza agana umurenge umwegereye, agafotorwa n`umukozi wa NIDA ubifite mu nshingano.

N.B: Buri mwaka ku Mirenge hamanikwa gahunda y`ifotora rusange

-  Umenyekanishije ikibazo cyihutirwa ashobora gufororerwa ku mu Murenge wa Remera agafotorwa n`abakozi ba NIDA bakorera kuri uwo Murenge.

-  Gufotorwa bikorwa guhera ku wa mbere kugera kuwa gatanu, saa mbiri (08:00am) kugera saa sita (12:00pm).

Ni hehe, ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?

-  Uwifotoje ahabwa indangamuntu ye nyuma y`amazi 2, ayifatira ku Murenge waho yibarurije.

 

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda