Languages |Jobs & Tenders |

Mu rwego rwo kunoza  imitangire ya serivisi z’indangamuntu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu  cyashyizeho gahunda nshya yo gufasha abakigana.  Serivise z‘indangamuntu  zikomeje gutangirwa ku biro by’Umurenge umuturage atuyemo nk’uko bisanzwe.

Mu gihe umuturage ageze ku Murenge agasanga ikibazo cye umurenge udashobora kugikemura  kubera  umwihariko  wacyo, nk’uko bisanzwe, Umurenge umwandikira  ibaruwa imusabira guhabwa serivise n’abakozi ba NIDA ku buryo bwihariye.

Umuturage uhawe  iyo baruwa n’Umurenge, yakirwa n’umukozi wa NIDA ukorera ku Murenge yahisemo mu Mirenge 3 yo mu Mujyi wa Kigali:

·   Mu Karere ka Kicukiro: Umurenge wa NIBOYI;

·   Mu Karere ka Gasabo: Umurenge wa REMERA;

·   Mu Karere ka Nyarugenge: Umurenge wa GITEGA;

Serivisi zitangirwa kuri iyo mirenge  kuva  kuwa  mbere kugeza  kuwa gatanu saa moya za      mugitondo kugeza saa saba.

Serivise z’indangamuntu ku Banyarwanda baba mu mahanga Diaspora Nyarwanda zizakomeza gutangirwa ku Cyicaro cya NIDA.

Umuturage yakirwa yamaze kwishyura amafaranga 500 ku ndangamuntu igiye gukorwa bwa mbere cyangwa 1,500 ku ndangamuntu yongeye gukorwa.

 

 

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda