Languages |Jobs & Tenders |

Abashinzwe irangamimerere mu turere.

Kuva tariki ya 18 – 28 Kamena 2017, hateguwe amahugurwa y`abashinzwe irangamimerere mu Turere hose. Icyari kigamijwe muri ayo mahugurwa ni uguhugura abafite irangamimerere mu nshingano zabo itegeko N°32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigena abantu n`umuryano ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 12/09/2016.

Abahugurwa, baboneyeho n`umwanya wo guhugurwa ku miterere y`ububiko bw`ikoranabuhanga bwa NIDA, bongera no gusobanurira ibikubiye muri iryo tegeko nk’: uburenganzira bw`umwana mu iyandikwa, guhindura irangamimerere, kwandikuza bapfuye n`ibindi.

Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa NIDA, MINALOC, Ikigo cy`Igihugu cy`abana, Ikigo cy`Igihugu cy`ibarurishamibare, hamwe na Komisiyo y`u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko.

 

 

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda