Languages |Jobs & Tenders |

Guhera tariki ya 27/02/2017 kugeza tariki ya 13/05/2017, Abanyarwanda bose bagejeje imyaka 16 bazafotorerwa mu mirenge batuyemo kugira ngo babone indangamuntu.

Iki gikorwa cy’ifotora rusange ni igikorwa ngarukamwaka kigamije gufasha Abanyarwanda bose kubona Indangamuntu nk`icyangombwa buri munyarwanda afitiye uburenganzira, kandi akenera mu buzima bwa buri munsi.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu bazasanga abaturage mu mirenge yo mu gihugu hose babafotora kugira ngo bazahabwe Indangamuntu.

Ifotora rusange rizatangirira mu Karere ka Nyarugenge gisorezwe mu Karere ka Bugesera tariki 13/05/2017. Gufotora bizajya bikorerwa ku biro by`umurenge umuturage atuyemo bitabaye ngombwa ko ajya aho yibarurije. Uwifotoza abanza kwishyurira ku rubuga rw`Irembo amafaranga 500  cyangwa akitwaza inyemezabwishyu  “payslip” y`amafaranga 500 yishyuriwe muri Banki y`abaturage hamwe n`icyangombwa kimuranga kiriho ifoto.

Mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda bose kwitabira iki gikorwa, amatangazo azajya anyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

 

P.O.Box:3397 Kigali-Rwanda E-mail:Info@nid.gov.rw @copyright-NIDA Rwanda